"Ikintu kimwe nzi neza gukora neza kurusha ibindi."
Umuntu w'umuhanga arangwa no gukora byinshi bitandukanye. Ariko muri byinshi umuntu akora haba harimo icyo akunda kurusha ibindi cyangwa se azi gukora neza kuruta ibindi.
Nanjye nzi gukora ibintu bitandukanye harimo:
1. KWIGISHA ikoranabuhanga n'ubugenge (ICT and PHYSICS)
Mubyukuri nize imibare,ubugenge n'ikoranabuhanga(mudasobwa) mumashuri y'isumuye nyuma nkomereza amasomo yanjye muri kaminuza nkuru y'URWANDA mu ishami ry'uburezi aho nize kwigisha ikoranabuhanga n'ubugenge(PHYSICS AND ICT) mukiciro cy'ibanze cy'amashuri yisumbuye(O'LEVEL) ibyo bikamfasha gukora neza ako kazi mubuzima bwanjye bwa buri munsi.
2.KUBAZA
Niga mumashuri yisumbuye mukigo cyacu Ecole secondaire de KIZIGURO giherereye mumurenge wa KIZIGURO mukarere ka GATSIBO,twagiraga ama clubs atandukanye. aho naje guhitamo kujya muri club yigisha kubaka no kubaza ari nabyo byamfashije kumenya kubaza.
3.GUHINGA
Niga mumashuri abanza n'ayisumbuye twajyaga duhinga kwishuri ndetse no murugo iwacu tukabikora,ibyo byamfashije kumenya guhinga ibihingwa bitandukanye.
4.KORORA
Twahoze iwacu duturanye numugabo witwa HITIYAREMYE Theophile akaba yarororaga inkoko,inka n' ingurube kandi nkaba inshuti ye hamwe n'umuhungu we NIYOKWIZERWA Enock Theophile,ibyo byatumye nkunda korora cyane aho ubu norora inkoko n'inkwavu
5.GUKORA AMASHANYARAZI
6.GUTERA AMARANGE
Niga muri kaminuza nahuye n'umugabo wakoraga amarange akayatera munzu z'abantu aza kungirira ikizere ampa akazi ko kujya mufasha kuvanga amarange,ibyo byamfashije kumenya gutera amarange yaba kurukuta cg kunzugi ndetse n'amadirishya
7.GUSHUSHANYA
Kera nkiri muto nakundaga gushushanya ndetse numvaga ari nabyo nziga nkavamo umu ARTISTS mpuza mahanga,nubwo bitampiriye ariko sinigeze nshika intege iyo numva nkeneye kuruhuka no kwitekerezaho mfata urupapuro ngashushanya biramfasha kurushaho.
8.KWANDIKA NIFASHISHIJE AMARANGE
Iyi mipira mubona nambaye nayiguze ntakintu cyanditseho nifashishije irange nandikaho nshushanyaho n'ibirango(brand).nabyo ndabizi nubwo atari kurwego ruhambaye
9.KUBAKA
![]() |
Niga mumashuri yisumbuye mukigo cyacu Ecole secondaire de KIZIGURO giherereye mumurenge wa KIZIGURO mukarere ka GATSIBO,twagiraga ama clubs atandukanye. aho naje guhitamo kujya muri club yigisha kubaka no kubaza ari nabyo byamfashije kumenya kubaka.
10.GUTWARA IBINYABIZIGA N'IBINDI
Muri 2022 nibwo nabonye uruhushya rw'agateganyo rwo gutwara ikinyabiziga . 2023 mbona urwo gutwara ibinyabiziga byo mubwoko bwa B, ndabizi kd mbikora neza
muri ibyo byose mvuze haruguru n'ibyo ntabashije kuvuga byinshi,icyo nkunda cyane kandi nzi gukora neza ni ukwigisha ikoranabuhanga n'ubugenge(PHYSICS AND ICT). cyane cyane ko ari nabyo nkora mubuzima bwanjye bwa buri munsi.uretse nibyo akaba ari nabyo bintunze hamwe n'umuryango wanjye. ubu nkaba nkorera mu RWANDA,intara y'Iburasirazuba,Akarere ka NGOMA,Umurenge wa Remera ,mukigo cy'urwunge rw'amashuri cya G.S REMERA.
ibi kubivuga si ukurata ibyo nzi ahubwo ni ugushishikariza urubyiruko kwiga byinshi kuko ntawumenya ikizamugirira akamaro vuba.kandi uzi byinshi aba afite amahirwe kuruta uzi ikintu kimwe.
murakoze murakarama!

.jpg)
.jpg)
.jpg)
.jpg)
.jpg)
.jpg)




.jpg)

.jpg)




.png)
.jpg)